(Sung in Kinyarwanda – A Hymn)
Yesu niwe mucyo wanjye, amurikir’inzira
(Jesus is my light, He lights my way)
Nemer’intege nke zanjye, nizera ko andengera
(I confess my weaknesses, and believe He fights for me)
Amurikir’inzira! Amurikir’inzira!
(He lights my way! He lights my way!)
Nemer’intege nke zanjye, nizera ko andengera
(I confess my weaknesses, and believe He fights for me) (Repeat)
Yesu niwe nshungu yanjye, koko yaramfiriye!
(Jesus is my redeemer, He really died for me!)
Niwe byiringiro byanjye, Niwe wambabariye
(He is my hope, The one who forgave me)
Koko yaramfiriye! Koko yaramfiriye!
(He really died for me! He really died for me!)
Niwe byiringiro byanjye, Niwe wambabariye
(He is my hope, The one who forgave me) (Repeat)
Yesu niw’ump’ amahoro, Atuma nkiranuka
(Jesus is the one who gives me peace, He makes me righteous)
Ajy’amp’ubugingo nabwo, bunkiz’ibyah’iteka
(He gives me life, and saves me from sin forever)
Atuma nkiranuka! Atuma nkiranuka
(He makes me righteous! He makes me righteous!)
Ajy’amp’ubugingo na bwo, bunkiz’ibyah’iteka
(He gives me life, and saves me from sin forever) (Repeat)
Yishyuye n’imyenda yanjye, angur’amaraso ye
(He paid all my sins, He ransomed me by His blood)
Yanteguriye gakondo, mu bwami bwo mw’ijuru
(He prepared the inheritance for me, in the kingdom of heaven)
Angur’amaraso ye! Angur’amaraso ye!
(He ransomed me by His blood! He ransomed me by His blood!)
Yanteguriye gakondo Mu bwami bwo mw’ijuru
(He prepared the inheritance for me ,in the kingdom of heaven) (Repeat)